Nyamasheke: Abanyeshuri barashaka aho gukinira

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Abana bo mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke biga mu rwunge rw’amashuri rwitwa GS Umucyo Karengera basaba ubuyobozi kubashakira ibibuga bikoze neza bakabikiniraho bikabazamurira impano.

Ababyeyi babo nabo bavuga ko kutagira aho bakinira bituma abana babo badasabana cyangwa ngo bazamure impano bifitemo.

Umwe muri bo witwa Nyabyenda Siméon yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira uburezi abana babo muri rusange bahabwa, ariko bagasaba ko byaba byiza kurushaho bahawe ibibuga, bagakina.

Ati: “Imyigire, imyitwarire, imirire n’ibindi abana bakenera ku ishuri muri rusange turabishima. Ariko kuba nta kibuga, nta bikoresho by’imikino, nta n’umwarimu uzobereye mu by’imikino wabatoza biratubabaza nk’ababyeyi”.

Iyo amasaha yo gukina ageze, abana biyicarira munsi y’ibiti cyangwa ahandi babonye agacucu bagategereza ko igihe cyo gusubira mu masomo kigera.

Umukecuru uhafite umwuzukuru agaya ko abana bose biga muri kiriya kigo uko ari 800 nta hantu na hamwe bafite ho gukinira.

Ati: “None se ko imyaka yo kugaragaza izo mpano no kuzizamura ari iyo abana bacu bafite, niba batabikora uwari kuzatungwa na byo azabikora ryari? Azigishwa na nde? Gukina bituma abana barambura ingingo, basabana bakazaba inshuti z’igihe kirekire kuko hari umukino bakinanye ku ishuri.”

Kudakina bituma hari abana muri abo babura uko baruhura mu mutwe, bikabatera kwihugiraho no gutekereza ku bibazo basize iwabo bityo no kwiga bikagenda nabi.

Umwe muri abo bana witwa Kwizera Bien Aimé uhagarariye bagenzi be avuga ko iki kibazo kibaremereye.

Ati: “Kirahari kiremereye cyane. Ntidukina kuko ibyakadufashije ntabyo. Turasaba ubuyobozi bw’ishuri kugikemura kuko amasaha yo gukina tuyapfusha ubusa, twicaye aho gusa, byorora ubunebwe kandi siporo yagombye kuba ingenzi mu buzima bwacu, tukagira impungenge z’ingaruka zizabivamo”.

Umuyobozi w’iri shuri Uwihanganye Samuel avuga ko nta bibuga ishuri rifite kandi ko ari agace k’imisozi ariko ko bagiye gukora ibishoboka byose, intangiriro z’umwaka utaha w’amashuri zikazasanga hari ibibuga byubatswe.

Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane natwe tubona bitewe n’impamvu nyinshi zirimo imiterere y’aho ishuri riri mu misozi miremire. Kubaka ibibuga biragoye no kuba igihe ryubakwaga iby’imikino bitaratekerejwe cyane. Ariko turizeza abayeyi ko abana bazagaruka gutangira umwaka utaha hari ibibuga’’.

Uyu murezi avuga ko kudakina kw’abana bigira ingaruka zirimo kutidagadura, kudakuza impano, kuba ishuri ritamenyekana ku kigero ririho kuko hari amashuri yamenyekanye kubera guteza imbere imikino no gutwara ibikombe n’imidali byinshi.

Ifoto@SKY Burundi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *