Abana 17 bafunzwe baritabira ibizamini

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Uburezi

Ikigo gishinzwe igorora Rwanda Correctional Services cyatangaje ko hari abana cumi na barindwi(17), basanzwe bafungiwe muri Gereza ya Nyagatare bari bukore ibizamini by’amashuri yisumbuye.

Kuri uyu wa Mbere Tariki 30, Kamena, 2025 nibwo abanyeshuri b”amashuri yisumbuye bari gutangira ibizamini biyarangiza.

Ku byerekeye abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, RCA ivuga ko abahungu cumi na batandatu(16) n’umukobwa umwe(1) ari bo bari bubikore.

Barakorana n’abandi bana ku ishuri rya GS Nyagatare.

Amategeko avuga ko umwana ufite imyaka 14 kuzamura ashobora gufungwa ibyo ibyaha bibujijwe n’amategeko bimuhamye.

Abana bagira amategeko agenga uko baburanishwa n’uburyo bafungwa kuko ari abana

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *