Umwe mu rubyiruko rufashwa n’umuryango ERM Rwanda witwa Divine Uwase asanga kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingirakamaro mu gutuma abato bakura bazi ububi bwayo.
We na bagenzi be babana muri uwo muryango ari nawo ubafasha kwiga babivugiye ku rwibutso brwa Kigali ruri ku Gisozi muri Gasabo hari bari baje kunamira imibiri 250,000 y’Abatutsi bahashyinguye bazize Jenoside.
Urubyiruko rufashwa n’umuryango ERM Rwanda na Melody of New hope hamwe n’abana barera nabo basanze iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi idakwiye kurangira ityo, bahitamo kujya kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bifuza ko ingengabitekerezo yatumye iyo Jenoside ishoboka, itazongera kubaho ukundi mu Rwanda cyangwa ahandi.
Uwase Divine ati: “Ndashimira Leta y’Ubumwe yashyizeho iki gikorwa cyo kuza kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubyiruko tungana bakwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bakayirandurana n’imizi yayo, bagatekereza ko twese twabaye umwe nta macakubiri agihari”.

Shyirambere Jacques nawe ati: “ Isomo nkuyemo ni ukurwanya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo kandi tugasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Sitaki Emmanuel kayinamura washinze umuryango ERM Rwanda(Equipping, Restoring and Multiplying) yabwiye UMUSEKE ko kujyana bariya bana kwibuka bigamije kubigisha amateka kugira ngo bazaharanire ko ibyabaye bitazongera kuba.
Ati: “ Twazanye aba bana kugira ngo bamenye amateka yacu nk’Abanyarwanda, bamenye ko kwibuka ari ngombwa, bamenye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’Abanyarwanda kandi ari Abanyarwanda bagomba kumva ingaruka z’ikibi n’ibyiza byo gukora icyiza. Byose babyigira aha, bakabona ko abantu bakoze nabi bityo bakibaza uko bo bazakora ibyiza nibarakura, bakubaka urwababyaye”.
Ni ukugira ngo kandi bazakure baharanira ko ibyiza u Rwanda rwagejejweho n’abaryo bizaramba, bakazagira n’uruhare mu kubirinda.
ERM Rwanda ni umuryango wa Sosiyete sivile watangijwe mu mwaka wa 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka wa 1994, nyuma yo kubona ko hari benshi mu Banyarwanda cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bakeneye ubufasha.
