Muri Nyabihu hashize iminsi habera igikorwa cyo gufasha abana kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo bana biga mu ishiuri ry’incuke ryitwa Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice bakaba barakoze izo ngendo k’ubufatanye n’Akarere ka Nyabihu.
Basuye inzibutso mu rwego rwo guha agaciro no kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside.
Iki gikorwa kimaze iminsi itanu gikorerwa mu mashuri 115 agize ako Karere arimo ay’incuke, abanza n’amashuri yisumbuye arimo ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Ndayisaba Fabrice usanzwe uzwi mu bikorwa byo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, akaba ari na we wateguye icyo gikorwa yabwiye Kigali Today yavuze ko nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, yagiye agaragara kenshi mu bikorwa by’akarere birimo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akorwa ku mutima n’ubuhamya butangirwa mu gikorwa cyo kwibuka, bituma atekereza ku bana n’impinja.
Ati: ‟Nabonaga ko Nyabihu iri mu turere twacuriwemo umugambi wa Jenoside. Nk’umufatanyabikorwa nasanze hari umusanzu ngomba gutanga. Binyuze mu mateka numvaga mu buhamya bwatangwaga, nasanze nk’ahantu hacuriwe umugambi wa Jenoside ngomba kugira umusanzu ntanga”.
Avuga ko biri no mu rwego rwo gutuma abana bazakura badafite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko babarwanya abashaka kuyibabibamo.
Mu kwibuka abo bana, bagenzi babo bagira udukino two kuzirikana no gusubiza icyubahiro abbo bana bose bishwe.
Kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside, ni igikorwa cyakiriwe neza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, ubwa IBUKA n’ubw’ibigo by’amashuri aho basabye ko cyakwaguka kikagera mu gihugu hose.
Nishimwe Samuel, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu ati: “Kwibuka abana n’impinja ni igikorwa cy’ingirakamaro, kuko inshuro ebyiri kibaye byatumye abana barushaho kumenya amateka, bumva ko ari n’inshingano zabo zo kuzirikana no kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Yavuze ko bakomeje kubisabwa n’abarezi, ko icyo gikorwa gikwiye kugera hose mu gihugu kuko basanze ari ingirakamaro ku bana, ashimira Ndayisaba Fabrice ku gitekerezo cyiza yagize cyo gutegura icyo gikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatanze ubutumwa butandukanye ku byaranze icyo gikorwa.
Kigali Today isubira mubyo Meya yavuze yagize ati: ” Ndayisaba warakoze cyane mu gutegura iki gikorwa, kandi turagushimira cyane umusanzu utanga mu kubaka Igihugu cyacu, by’umwihariko twibuka impinja n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amateka abana, abanyeshuri bagomba kumenya neza, bakayasobanukirwa twese tubigizemo uruhare. Dukomeze Twibuke Twiyubaka”.
