Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ishusho y’ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, hari tariki 19, Kamena, 2025, yavuze ko umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ku bana 1000 bavuka ari bazima, wagabanyutseho 22.
Wavuye ku bana 58 ku bana 1 000 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 36 ku bana 1000 muri uyu mwaka(2025).
Yabwiye Inteko ati: “Ku bana bavuka ari bazima, umubare w’abapfa waragabanyutse uva kuri 58 twariho mu mwaka wa 2017 ugera kuri 36 muri uyu mwaka, ariko twifuza ko wakomeza ukamanuka cyane. Ibyo byerekana ko ibyakozwe byose mu rwego rw’ubuzima byagabanyije impfu z’abana”.
Ibyo avuga ko byakozwe harimo kongera aho kwivuriza harongerewe nk’amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima, ibitaro n’abaganga bakongererwa ubumenyi mu byiciro bitandukanye kimwe no kongera umubare wabo bigatuma barushaho kwita ku barwayi n’ibindi.
Ngirente ati: “Kongera umubare w’amavuriro, uw’ibitaro biva kuri 52 bigera kuri 57, hari n’ingamba zo kongera abaganga b’inzobere kuko ibitaro byigisha byo ku rwego rwa kabiri no mu by’Uturere abaganga b’inzobere bazongerwa, hanongerwe abaforomo”.
Avuga ko ikigero cy’abaganga ku baturage 100 000 cyazamutse mu mwaka wa 2017 kiva ku bihumbi 111 mu mwaka wa 2017 kigera hafi ku bihumbi 20.
Umubare w’abafororo wari 55/100 000 ugera ku baturage 112/100 000 uw’ababyaza uva kuri 48 ku babyeyi 100 000 ugera kuri 84 ku bagore 100 000.Ikindi ni uko n’uburyo bwo kugera aho kwivuriza n’ubwishingizi mu kwivuza byorohereje abaturage.
Yunzemo ko na Mituweli yemereraga imiti ubwoko 800 ubu ikaba yemera ubwoko bw’imiti 1500, bigatuma buri wese abona imiti ihagije.
Umubare w’ingo zakoraga urugendo zijya ku bigo nderabuzima zavuye kuri 22% mu mwaka wa 2017 zigera kuri 30% mu mwaka wa 2025.
Ku bireba ubuzima bw’umubyeyi, naho imibare y’abapfaga batanga ubuzima yaragabanutse.
Ati: “Ku Isi haba hari umubare w’abashobora gupfa mu gihe cyo kubyara ugereranyije n’imbyaro 100 000. Uwo mubare wagabanyutseho ku kigereranyo cy’imbyaro ibihumbi 100 wavuye ku babyeyi 210 muri 2017 ugera kuri 105 muri 2025. Nubwo iryo gabanyuka ryabaye, ubundi twifuza ko ntawakabaye apfa arimo kubyara”.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yasobanuye ko ibikorwa remezo birimo gutunganya imihanda, kwegereza abaturage amavuriro byazamuye umubare w’ababyarira kwa muganga.
Uw’ababyarira kwa muganga wariyongereye kuko amavuriro yegereye abantu, Ngirente akavuga ko umuntu yashakaga kujya kwa muganga akaba yabura uko ahagera agiye kubyara ariko ubu ngo ahagera ku buryo bworoshye.
Byatumye umubare w’ababyarira kwa muganga wiyongera ugera kuri 93%.
Ubu ababyeyi 91% babyarira mu bitaro bya Leta, ariko ari n’iby’abigenga byose ni inyungu kuko na bo bakorera Leta bigatuma nibura bafasha abo babyeyi bagiye kubyara.
Mu Kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi kandi bahabwa ibibarinda igwingira.
Hashyizweho ingamba zo kongerera abana ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri aho mu 2024 toni zirenga 7 000 zahawe abana naho abagore batwite bahabwa 2000.
Ibyakozwe mu rwego rw’ubuzima byatumye icyizere cyo kubaho kizamuka kuko umuntu aba afite byose byo kuzamura imibereho myiza, cyavuye ku myaka 66,2 kigera ku myaka 70.
