Musanze: Yasanze umugabo we asambanya umwana wabo

Amakuru Ubutabera

Mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze havugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 40 uvugwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14.

Uwo mwana yavuze ko Se yari asanzwe amusambanya, akabibwira Nyina ariko ntabyemere kugeza ubwo yamumusanze hejuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18, Kamena, 2025 nibwo iyo nkuru yabaye kimomo nyuma y’uko umugore w’uwo mugabo akana na Nyina w’umwana yamumusanze hejuru, agahuruza rubanda.

Ubuyobozi bwahurujwe buza kureba ibyabaye kandi bugira icyo butangariza Isango Star yatangaje iyi nkuru bwa mbere.

Uwo mwana yasobanuriye itangazamakuru uko ibintu byari bisanzwe bigenda.

Ati: “Ubwa mbere yari agiye kumfata mbibwiye Mama aravuga ngo ndi kumubeshyera.  Yampaye isume ngo ninyimujyanire mu cyumba arangije arankurura maze imbaraga zanjye ziba nkeya maze aransambanya Mama aje mbimubwiye arabihakana”.

Kuri iyi nshuro ariko, Nyina yabyemejwe no kubona ishyano rigwa nyuma yo gusanga umugabo we amusambanyiriza umwana.

Yinjiye mu cyumba asanga ntihabona ahamagaye abura umwitaba acanye itara abona umugabo we ari gusambanya umwana we  w’imyaka 14.

Ati: ” Ninjiye mu cyumba mbona ntihabona ariko mu bigaragara mu buriri harimo abantu babiri.  Nibwo nafataga ikibiriti ngo ncane itara kuko hari akijima mu nzu nari nikanze ko yenda haba arundi mudamu yazanye mu nzu ntungurwa no gusanga ari umwana wacu.  Yahise akurura uburingiti ashaka ku muhisha ngo ntabibona nibwo nahise ntabaza ariko nsohoka kugira ngo atanantera icyuma.”

Abaturage batabajwe baje bafasha inzego z’umutekano uwo mugabo arafatwa.

Umwe mu bitabiriye intambaza yagize ati: “Twababajwe nuko yatinyutse gufata umwana we, twumva ko adahanwe by’intangarugero yazaza akangiza na bacu.”

Dukundimana Jaquéline, umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Murenge wa Kimonyi akaba n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu Murenge  yemeye aya makuru, avuga ko umwana ari kwitabwaho mu gihe Se ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutebera.

Ati: “Yafashwe rero ari gusambanya umwana we.  Ni ibintu birenze umuntu wese atapfa guhita avuga ngo nibyo, ni ikibazo kidasanzwe, turacyakurikirana kugira ngo tumenye neza ubuzima bw’uwo mwana umunsi ku munsi”.

Dukundimana Jaquéline

Umwana yoherejwe kwa muganga ngo yitabweho.

 Umugabo uvugwaho gukorera umwana we ibya mfura mbi yemeye ko ibyo yabikoze, ariko abaturage bavuga ko ibyo yakoze yaba yabitewe n’ubusinzi bukabije bumugaragaraho kenshi.

Jeanne d’Arc MUNEZERO

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *