Missile yarashwe na Iran yaguye mu bitaro biri Beersheba muri Israel ikomeretaa bikomeye umwana na Nyina yangiza cyane ibyo bitaro biri mu bikomeye muri iki gihugu.
Perezida wa Israel Isaac Herzog yagiye kureba uko byagenze, aboneraho kwamagana iki gitero ariko avuga ko abakigabye nabo bazagerwa muri ako kebo.
Yagize ati: ” Umwana muto ari mu bitaro ararembye kubera ko igisasu cyaje kumusomga, Nyina nawe ni uko, umuganga nawe yahungabanye, umusaza wari urwariye hafi nawe ari hafi gushiramo umwuka, ibyo byose ni akaga katejwe na Iran”.
Herzog avuga ko ibyabaye byerekana ko Israel iri kurwanira impamvu zumvikana zo kubaho kwayo.
Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu we yavuze ko igihugu cye kizakoresha imbaraga zingana cyangwa zirenze izo Iran yakoresheje irasa muri biriya bitaro byitwa Soroka Hospital biri i Beersheba.
Hagati aho abashinzwe ubutabazi muri Israel mu kigo kitwa Magen David Adom bari kwita ku nkomere 32 zirimo n’abana bakomerekeye mu gitero cya Iran.
Magen David Adom ni Igiheburayo gisobanuye ‘Ingabo itukura y’umwami Dawidi’.
Muri bo harimo umusaza w’imyaka 80 n’umukecuru w’imyaka 70.Kuri uyu wa Kane intambara ya Israel na Iran yinjiye ku munsi wayo wa karindwi.
