Muri kimwe mu bishanga byo muri Nyanza habonetse umurambo wa Jean Marie Vianney Tuyizere wari wujuje imyaka 18 y’ubukure.
Mu Karere ka Nyanza, mu gishanga habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 18 wari umaze igihe yarabuze.
UMUSEKE wanditse ko uriya musore yari amaze iminsi yaraburiwe irengero, umurambo we uza kugaragara mu gishinga cyo mu Murenge wa Kibirizi mu Kagari ka Cyeru mu Mudugudu wa Muyebe.
Umurambo we wabonetse kuwa 17 Kamena 2025 saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro.
Ababyeyi be bavuga ko yagiye ku Cyumweru, tariki 15 Kamena 2025 agiye mu mupira ku kibuga cy’umupira kiri mu Kagari ka Mbuye aho bita i Nyakayaga nyuma ntiyagaruka.
Iwabo barabaririje ariko ntiyaboneka kugeza ubwo inkuru mbi yabatashyeho nyuma y’amasaha menshi batazi irengero rye.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Patrick Kajyambere avuga ko “ababyeyi ba nyakwigendera bavuga ko yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bw’igicuri gusa iperereza ryatangijwe n’inzego zibishinzwe.”
