Ubufatanye bw’ikigo Zion Films na Never Again Rwanda bwatangije gahunda yo kuzenguruka u Rwanda urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byatoranyijwe rusobanurirwa ibyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka n’ibiri gukorwa ngo ibintu nk’ibyo bitazongera.
Bizakorwa binyuze mu buhanzi kuko ari bwo bukundwa n’urubyiruko, ikaba gahunda izakorerwa mu turere twose tw’u Rwanda mu bigo by’amashuri byatoranyijwe, byaba iby’ayisumbuye cyangwa za Kaminuza.
Muri byo, hazerekanirwa filime mbarankuru y’isaha n’iminota 15 yitwa ‘Beyond the Genocide’ ikubiyemo incamake ku mateka yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’urugendo rwo kwiyubaka rwatangiye igihagarikwa.
Umuyobozi mukuru wa Zion Films Company witwa Zion Sulaiman Mukasa Matovu avuga ko muri rusange urubyiruko rwishimira kwiga binyuze mu kureba amashusho, kumva indirimbo, imikino, amakinamico n’ibindi bisanzwe biri mu birushishikaza.
Matovu ati “Urubyiruko rwinshi mu Rwanda rukunda ubuhanzi, rukunda filime, indirimbo n’ibindi nk’ibyo. Rero kubigisha ukoresheje ibyo bintu ni byo bituma biga vuba, bakabyishimira kurenza kubaha ikiganiro cyangwa kubigisha mu buryo busanzwe”.
Avuga ko ubuhanzi buri mu byakoreshejwe mu kubiba amacakubiri yatumye u Rwanda rutakaza abarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bityo ko bukwiye no gukoreshwa mu kubaka Abanyarwanda b’ubu n’ab’ejo hazaza.
Tariki 7, Kamena, 2025, nibwo ubu bukangurambaga bwatangiye, ibigo bitanu byo muri Rubavu na Musanze bikaba ari byo bimaze gusurwa.