Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyibukije ababyeyi ko uburere buboneye butangira guhabwa umwana agisamwa, gisaba ko hakwimakazwa ubufatanye bw’umugore n’umugabo kugeza umwana abaye umuntu mukuru.
Ni ubutumwa umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yagarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika wizihirijwe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Kamena 2025.
Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 34 wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Ndera neza Nkure Nemye’ hagamijwe kongera kwibutsa abagize umuryango Nyarwanda kwimakaza uburere buboneye ku bana.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwita ku mwana hakiri kare bigira uruhare rukomeye mu kumutegura kuzavamo umuntu uzashobora kwigeza kuri byinshi mu buzima bwe.
Bigahura cyane n’Imigani migufi y’Ikinyarwanda bamwe bacaga bagira bati ‘Igiti kigororwa kikiri gito’ abandi bati ‘Umwana afpa mu iterura’.
Umuyobozi mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko mu buhanga bw’Abanyarwanda bo Hambere iyo migani yashakaga gukangurira buri wese guha umwana uburere hakiri kare.
Ati “Bivuze ko uburere buboneye butanzwe n’ababyeyi hakiri kare bugira akamaro kanini cyane.”
Mu butumwa yatanze yagarutse ku ngingo z’ingenzi zibutsa ababyeyi ko uburere buboneye butangira umwana agisamwa, gukurikirana kwa muganga no kurinda amarangamutima y’umugore utwite, Konsa neza no gukurikirana imikurire y’umwana mu buryo bwashyizweho aho abantu batuye.
Hari kandi kuzirikana akamaro k’amarerero hagamijwe ko umwana ategurirwa kugana ishuri, icyo gihe cyagera hagakorwa igishoboka cyose umwana akiga neza hirindwa icyatuma asiba cyangwa ngo arivemo.
Ibyo bikajyana no gukurikirana imyigire y’umwana ababyeyi bafatanyije n’abarimu.
Yagize ati “Turagira ngo twibukiranye bike mu bikenewe kugira ngo urere umwana neza akure yemye nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigarukaho. Turagira ngo tubwire ababyeyi ko uburere buboneye butangira guhabwa umwana agisamwa. Umugore utwite akitabwaho yirinda ikintu icyo aricyo cyose cyamuhungabanya. Kuko gishobora guhungabanya umwana ukiri mu nda. Kwita ku mubyeyi mbere yo kubyara kandi na we akitabira agahunda zo kwisuzumisha hatabuzemo n’imwe.”
Nyuma yuko hari ababyeyi bagaragaje ko Abagabo babatererana mu kwita ku bana, Umuyobozi wa NCDA yibukije ko uburere buboneye bushoboka iyo ababyeyi bombi bafatanyije.
Ati “Ababyeyi bombi umugabo n’umugore bagomba gufatanya kwita ku burere buboneye bw’umwana”
Umwana wavuze mu izina rya bagenzi be, Niyokwizerwa Adelphine, wiga muri GS Gihundwe A yavuze ko hakiri ikibazo cy’abana bafite ibibazo bitandukanye.
Ati “Abana batiga barahari ndetse na benshi ariko hari n’abiga bagacikiriza amasomo yabo bitewe n’ababyeyi babo. Urugero hari abo duturanye batajya kwiga nyina yamubwiye ngo asigarane umwana yagiye guhinga agatuma wa mwana atabasha kwiga. Ugasanga umwana ntabashije gukora umukoro bikaba intandaro yo kubona amanota make. Nyina akamubwira ko nta bwenge agira. Akumva yitakarije icyizere agahitamo kurivamo.”
