Kimwe mu byerekana ko abana bo muri iki gihugu kiri muri Amerika y’Epfo kitwa Colombia bakoreshwa ibya kinyamaswa ni uko Umusenateri washakaga kwiyamamaza ngo azabe Perezida witwa Miguel Uribe Turbay aherutswe kuraswa n’umwaka w’imyaka 15.
Iraswa rye ryateye benshi ku isi kwikanga, babona ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu n’abaturage muri rusange badatekanye.
Kuba byarakozwe n’umwana kandi byabaye ikindi kintu cyerekana ko abana b’aha hantu bahinduwe inyamaswa.
Umwana warashe uriya mugabo ubwo yafatwaga, yabwiye Polisi ko yabikoze kuko yashakaga amafaranga yo gutunga umuryango we.
Uwo munyapolitiki warashwe ku wa Gatandatu ushize n’ubu aracyari kwa muganga kandi ubuzima bwe bugeze ahabi.
Polisi iri gukorana n’izindi nzego ngo hamenyekane abantu bose bihishe inyuma ya kiriya gitero.
Ibyo uriya mwana yakoze ariko si bwo bwa mbere bibaye muri iki gihugu kiri mu birangwamo urugomo kurusha ahandi ku isi.
Ibiro by’Umuvunyi bikorera mu Murwa mukuru ari wo Bogota bivuga ko mu mwaka wa 2024 hari abana 409 bashyizwe mu mitwe y’abagizi ba nabi, ukaba umubare munini ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka wa 2023 kuko ho bari abana 342.
Icyakora, biranashoboka ko iyi mibare ari mito kuko hari aho bigoye kuyikusanya.
Intambara imaze igihe muri kiriya gihugu ndetse n’urugomo ruharangwa byatumye abana benshi batakaza icyizere cy’ejo hazaza bahitamo kuba abanyarugomo, bakorana n’imitwe y’abagizi ba nabi.

Abenshi bakorana n’amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge nk’iryitwa Medellin cartel ry’umuntu uzwi cyane ku isi witwa Pablo Escobar n’ayandi yandi.
Umwarimu muri Kaminuza yitwa Antioquia University witwa Max Yuri avuga ko hari naho yasanze ibigo bya Leta bishinzwe ubutasi n’umutekano bikoresha abana ngo bajye kubitatira babizanire amakuru, ikintu gishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abana n’abagore aho ari ho hose ku isi nibo bakunze kugerwaho n’akaga gaterwa n’intambara n’ibindi bibazo by’imibereho muri rusange.
Uhereye muri Gaza, ugakomereza muri Ukraine, ukagera Mynamar, ukamanuka muri Sudani zombi, ukamanukira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, aho hose uzasanga abana na ba Nyina ari bo bakubitika kubera ibibi bibera mu isi.
Umuhati wo kubarengera ukomwa mu nkokora no kwikunda kwa benshi mu batuye isi.