Ahitwa Nyeri muri Kenya habereye ibyago byaguyemo abana babiri b’inkurikirane umwe w’imyaka itandatu n’undi w’imyaka itatu bahiriye mu nzu.
Inkongi yabasanze mu nzu iwabo ahitwa Gathunuka muri Nyeri irabica.
Ikinyamakuru Citizen Digital kivuga ko abaturage bakibwiye ko abo bana bari basigaye iwabo bonyine ubwo bagwirirwaga n’ibyo byago, iwabo bahuruzwa n’abaturanyi ko abana babo ibyabo byarangiye.
Polisi yatangiye guperereza icyateye iyo nkongi, ariko ubwo inkuru yandikwaga cyari kitaramenyekana.
Ubutabazi bwageze aho byabereye ariko ntibwashobora gutabara abo bana kuko umuriro wari wamaze kubahitana.
Imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Nyeri byitwa Nyeri County Referral Hospital.
Share