Abana b’i Kigali batangajwe no kubona uko bakama inka

Amakuru Uburezi

Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kingdom Education Center riri mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro baretswe uko inka ikamwa, bitangaza kandi bishimisha benshi muri bo kuko babonaga banywa amata ariko batarabona aho ava.

Kubera ko ahanini inka zororerwa mu cyaro, abana benshi batuye mu Mijyi cyane cyane uwa Kigali bagera mu mashuri yisumbuye batarabona inka mu buryo bw’imbonankubone keretse kuri televiziyo.

Kuyibona ku nshuro ya mbere biba ari ibintu byiza bishishikaje.

Mu masomo biga, babwirwa ko inka ari zo zikamwa amata, ariko kuko baba batarabona inka ngo babone n’aho ikamwa, babifata uko babyumva.

Mu rwego rwo kubafasha kubisobanukirwa neza, abarezi bo mu kigo Kingdom Education Center bajyanye abana biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu aho inka zororerwa ngo bazibonere n’amaso.

Gukora ku nka byari bibashishikaje.

Bajyanywe mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahitwa i Masizi, kwiga uko Umunyarwanda wo hambere yabagaho mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Aho hantu hororerwa inka, ihene, ingurube n’inkoko.

Bahageze basobanuriwe uko Abanyarwanda bo hambere babagaho uko bororaga n’uko babonaga ibibatunga, basobanurirwa akamaro k’amatungo magufi nk’ihene n’inkoko, n’amaremare nk’inka mu Rwanda rwo hambere no muri iki gihe.

Bahageze kandi beretswe uko abana ba kera bakinaga, ibikoresho byabaga iwabo birimo ibyo gicanaho, kuriraho bitaga imbehe, ingobyi bahekagamo abageni, berekwa ibibindi babikagamo inzoga cyangwa amazi, uruho bayanyweshaga, uko amata yarekwaga ngo azavure abe ikivuguto acundwe avemo amavuta y’inka n’ibindi.

Abo bana kandi beretswe uko ubukwa gakondo nyarwanda bwagendaga n’imihango yabwo.

Umwe muri bo witwa Songa Rene Fernard yabwiye Kigali Today ibyo yahungukiye.

Ati “Ibyinshi twabonye bajyaga babitubaza mu ishuri bamwe ntibabimenye, ariko ubu twabisobanukiwe neza, bizadufasha kubitsinda no kugira amanota meza.”

Umuyobozi w’ishuri rya Kingdom Education Center witwa Emmanuel Rugambwa  avuga ko bateguye ruriya rugendoshuri bagamije ko abana badatembera gusa, ahubwo ahubwo banigira mu byo bari bubone cyangwa babwirwa.

Abana, aho bava bakagera, biga binyuze mu mikino, inkuru zishushanyije cyangwa babariwe, kwitegereza, gukorakora no kubaza ibibazo.

Kugira ngo ubwonko bwabo bukure neza, ni ngombwa ko indyo yuzuye bahabwa ijyanirana no kubaha ubumenyi mu bintu byinshi kandi bagatozwa uburere bwiza bukubiyemo kubaha, kugirira abantu impuhwe, kugira umurava no kuba inyangamugayo…byose bigakorwa bakiri bato.

Amafoto:Kigali Today

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *