Dr Hamdi al-Najjar wari ufite ibitaro muri Gaza ahitwa Khan Younis akaba aherutse gupfusha abana icyenda bazize igisasu cya Israel nawe yapfuye azize ibikomere yavanye muri icyo gitero.Icyo gitero cyabaye Tariki 23, Gicurasi, 2025.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 40, yahuye n’ako kaga ubwo yari avuye kugeza umugore we nawe w’umuganga witwa Dr Alaa al-Najjar mu bitaro byitwa Nasser Hospital.Ubwo yari ageze iwe igisasu cyamwikubiseho we n’abana be gihita gihitanamo icyenda we arakomereka bikomeye.
Umwana we wa 11 nawe yarakomeretse bikomeye.Hamdi yaravuwe ngo harebwe ko ibikomere yari afite ku bwonko no mu nyama z’imbere byakira ariko biranga, apfa kuri uyu wa Gatandatu.
Ubu mu muryango we hasigaye abantu babiri gusa n’ukuvuga umugore we n’umwana muto w’amezi make witwa Adam.
Ubwo byabaga igisirikare cya Israel cyatangaje ko kigiye gusuzuma ibyo, kikareba niba byarakozwe nkana cyangwa ari ikindi cyabaye hagati aho.Uyu mugabo n’umugore we bari bashinze ibitaro byigenga muri kariya gace, akaba umuntu witaga ku bandi nk’uko umuvandimwe we witwa Dr Ali al-Najjar yabibwiye BBC.
Amazina y’abana bahitanywe na kiriya gisasu ni Yahya, Rakan, Ruslan, Jubran, Eve, Rivan, Saydeen, Luqman na Sidra, umukuru akaba yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe umuto yari afite amezi atandatu, ibi bikemezwa n’itangazamakuru ry’aho byabereye.
Umuganga wise kuri Dr Najjar mbere y’uko apfa witwa Dr. Milena Angelova-Chee ukomoka mu gihugu cya Burgaria yavuze ko nyakwigendera yakomeretse ku bwonko, ibihaha, akaboko k’iburyo no mu mpyiko.
Umuganga ubaga witwa Graeme Groom ukomoka mu Bwongereza akaba yaritaye ku mwana wa nyakwigendera witwa Adam yabwiye BBC ko kuba Nyina abuze abana be icyenda bibabaje kuko ari umuntu wakoze uko ashoboye ngo muri rusange abana bagize ubuzima bwiza.
Intambara iri hagati ya Israel na Hamas iri mu zikomeye ziri mu isi muri iki gihe.
Yatangiye Tariki 07, Ukwakira, 2023 ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel kigahitana abantu 1200.
Abandi 250 bajyanywe bunyago bitera umujinya w’umuranduranzuzi igisirikare cya Israel k’uburyo ntawamenya igihe iyi ntambara izarangirira.
Ubuhuza bukorwa na Amerika, Qatar na Misiri buracyafite akazi kenshi ngo amahoro agaruke muri Gaza.