Abana bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi n’abo muwa Kinihira mu Karere ka Ruhango ntibagishobora kujya kwiga mu buryo bworoshye bitewe n’uko ikiraro bambukaga bajya yo cyacitse.
Ni ikibazo kireba abana bose batuye mu tugari tw’imirenge ikora kuri icyo kiraro kuri buri ruhande.
Iki kiraro kiri ahitwa Kajamage, cyari kimaze imyaka irenga 10 cyubatswe.
Abatuye iyi mirenge yombi bavuga ko uretse n’abana batagishobora kujya kwiga, abantu bakuru batakigenderanira.
Kijya kubakwa mu myaka ishize, byari byasabwe n’abaturage bavugaga ko amazi y’uriya mugezi atuma batagenderanira.
Mbere y’uko cyubakwa, byabasabaga gukora urugendo rw’amasaha atanu bava cyangwa bajya hakurya cyangwa hakuno.
Utuye mu Murenge wa Murambi witwa Emmanuel Hakizimana yabwiye Imvaho Nshya ati: “Cyaradutabaraga rwose abanyamaguru, baba abaturuka mu Ruhango, baza kwivuriza ino ku bitaro bya Kirinda, n’abakoreshaga Ivuriro ry’ibanze rya hano bivuza, abajya ku masoko, abana bajya kwiga mu yisumbuye bitewe n’icyo bashaka kwiga hakurya cyangwa hakuno, ubu byose bisa n’ibyahagaze.”
Imvura yaguye igihe kirekire kandi ari nyinshi niyo yagisenye nyuma y’uko amazi y’uruzi rwa Nyabarongo yuzuye akagisenya.
Akamaro cyari kibafitiye kaje kuyoyoka aho gisenyukiye, ubu nta rujya n’uruza rukiranga impande zombi.
Hari umugore wo muri ako gace wavuze ko abana baheze mu gihirahiro kuko batakibasha kujya kwiga biboroheye nk’uko byahoze.
Kazabaganwa Vedaste uyobora Umurenge wa Murambi muri Karongi nawe yemeza ko gusenyuka kw’iki kiraro ari ikibazo ku bukungu bw’abaturage.
Ni ikiraro gifite uburebure buri hagati ya kilometero 20 na 25 z’uburebure.
Ati: “Ikiraro cyafashaga abaturage cyane kuko hari n’imiryango yo hakurya no hakuno iba yarashyingiranye yagikoreshaga mu gusurana, aho kwivuriza ku ivuriro ry’ibanze n’ibitaro bya Kirinda benshi bambukaga baza kwivurizamo, ariko ubu ntikiri nyabagendwa.”
Avuga ko imvura yo muri Gicurasi, 2025 ari yo yagisenye.
Yizeza abaturage bagikoreshaga ko imirimo yo kugisana itazatinda kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa bako bari mu nyigo y’uburyo cyasanwa.
Igihe kitarasanwa abaturage bagirwa inama yo kwihangana bagaca izindi nzira zabahuza nubwo ari iza kure.
Izo nzira avuga ko abaturage bagomba gucamo ni nazo abana bato bacamo bajya kwiga kandi bituma bagera ku ishuri bananiwe.