Guverinoma yâu Rwanda yihaye intego yo kugabanya umubare wâabagore bapfa babyara ukagera ku 126 ku bihumbi 100 bitarenze 2024 uvuye ku bagore 210 ku bihumbi 100 mu mwaka wa 2013 na 2014.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bwâumubyeyi nâumwana gifite insanganyamatsiko igira iti “Nta mugore ukwiye gupfa abyara” abagore batwite bagiriwe inama yo kongera inshuro bipimisha batwite zikagera ku munani zivuye kuri enye kandi bakitabira ku byarira kwa muganga.
Umuyobozi Mukuru wâIbitaro Bikuru bya Kibuye Dr. Ayingeneye Viollette yavuze ko ikibazo cyâabagore bapfa babyara kigihari nubwo kidakabije agereranyije nâuko mbere byari bimeze.
Ati “Niyo mpamvu Minisiteri yâUbuzima ifatanyije nâIshami ryâumuryango wâabibumbye ryita ku buzima OMS batangiye gahunda yo kugira ngo umugore age aza kwisumisha inshuro 8 igihe atwite”.
Dr Ayingeneye yavuze ko muri izi nshuro 8 harimo izo umubyeyi utwite azajya yisuzumusha kwa muganga izindi agasuzumwa nâumujyanama wâubuzima ubishinzwe nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru yabitangaje
Ati “Ikindi dushishikariza ababyeyi ni ukubyarira kwa muganga kuko byagaragaye ko ababyeyi batinda babyarira mu rugo bakahaburira ubuzima, abandi bakatugeraho bakerewe ntacyo tugishoboye kubamarira bagahita bahabura ubuzima.â
Yasabye abagore batwite nâabagabo babo kujya bubahiriza inama zose bagirwa nâabaganga igihe bagiye kwisuzumusha.
Ijamboryumwana.com
