Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kibangamiye gahunda y’isuku n’isukura ndetse n’indi mibereho myiza y’abana mu bigo bayobora, kuburyo no gutoza abanyeshuri gukaraba intoki bavuye mu bwiherero bitagishoboka.
Izo mpamvu zituma bikanga ingaruka ziterwa n’umwanda zirimo n’imirire mibi, mu bihe biri imbere.
Abatuye ako Karere barimo ibigo by’amashuri babwiye Ijamboryumwana ko bigoye kugera ku isuku nâisukura no kwirinda igwingira mu bana igihe badafite amazi meza.
Umuyobozi wâIkigo cya Rukundo gihereye mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, Mugabe Evariste yavuze ko amazi ari mu bibahenda bikanabashyira mu madeni, byagera mu bihe by’izuba bikaba ibindi.
Yagize ati: âIyo twinjiye mu gihe cy’Izuba usanga amazi atubera ikibazo cyane, no gukora ya masuku ntibitungane nkuko bikwiriye kuko usanga amazi dukoresha bidusaba kuyavomensha. Abantu b’amamoto nâamagare kandi barahenda rero tukemera tukajya mu madeni, ariko tukabona nayo makeâ.
Akomeza agira ati âIkindi nta bigega bihagije dufite ibigega bibiri mu bana igihumbi na Magana nâikibazo gikomeye, usanga udufaranga duke ababyeyi baba batanze tudushora mu kuvomesha n’inkwi zikabura. Kumusaba [rwiyemezamirimo] kuduha izindi nâizambere tutarazishyuye nawe akabyanga ugasanga nabyo ni ikibazo ugasanga muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri biracyagorana.”
Mugabe yavuze ko ikibazo cy’amazi ari imbogamizi ikomeye kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kuburyo n’amazi yo gukaraba abana bavuye mu bwiherero abura.
Ati “Turasaba ko mwadufasha kubona amazi abana bakajya babona uko bakaraba bavuye no mubwiherero abana tukabasha kubigisha gukaraba tukabigisha isuku dufite amazi ndetse no mu gikoni twumva byagenda neza kuko haba harimo isuku yujuje ubuziranengeâ.
Umuyobozi wâAkarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yemeza ko hari bimwe mu bigo bishya bataragezaho amazi meza ariko inzego zitandukanye ziri gukora ibishoboka byose ngo ahagere.
Yagize atiâ Tubirimo turimo turareba aho imishinga igeze ariko naho bitarakunda tugezayo ibigega tugakomeza no kuhashyira nâimiyoboro y’amazi. Turimo dukurura kugirango ibashe kugera mu bigo aho utaruri rero ahari ibibazo turi kugenda tubikemuraâ
Akomeza avuga ko binyuze mu nteko rusange z’abaturage ku girango ababyeyi bose bakomeze kwita ku nshingano za bo nk’ababyeyi, bakomeje gushishikariza ababyeyi kujya bafatanya nâibigo barereramo banatanga amafaranga basabwa.
Ikibazo cy’amazi Akarere ka Nyagatare kagihuriyeho n’Akarere ka Kayonza.
MUNEZERO Jeanne d’Arc/Ijamboryumwana.rw
