USA: Leta igiye kujya ihemba abagore bemeye kubyara

Amakuru Mu Mahanga Uncategorized

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) igiye gutangiza Politiki yo guhemba ababyeyi babyaye, mu rwego rwo gushishikariza abagore kubyara kugira ngo igihugu kitazabura abagikorera mu gihe kiri imbere.

Inkuru ya The New York Times ivuga ko Politiki ya Amerika ari ukureba uko abana bavuka bakwiyongera bikazaha igihugu amaboko y’abazagikorera mu gihe kiri imbere.

Abagore b’Abanyamerikakazi bari mu batitabira kubyara kurusha abandi ku isi. Bafite uburumbuke bwa 1.66%.

Igihugu gifite abagore batitabira kubyara kurusha abandi ni Ubuyapani kuko bufite 1.26% bugakurirwa na Canada.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Ubuzima cy’Ibarurishamibare muri America yerekana ko kugabanuka kw’imbyaro mu bagore b’Abanyamerikakazi byatangiye mu myaka myinshi ishize.

Mu mwaka wa 2009 zagabanutse ku kigero cya 37.9%, mu gihe mu mwaka wa 2007 byari 18.8%. Ni igabanuka ryakomeje kubaho kugeza n’ubu.

Ntabwo haratangazwa ibikubiye muri iyo politiki birimo igihembo nyirizina umubyeyi azajya ahabwa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *