Rubavu: Amakimbirane mu miryango akomeje gutiza umurindi igwingira mu bana

Amakuru Ubuzima

Abahagarariye amadini n’amatorero bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango n’ubumenyi buke bwo gutegura indyo yuzuye, biza ku isonga mu gutiza umurindi igwingira rikigaragara mu bana bo muri ako karere.

Bavuga ibyo mu gihe imibare y’abana bagwingiye mu Karere ka Rubavu igana na 32%.

Umushumba w’Itorero Shekinah rikorera mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Pst Uwihoreye Pascal yavuze ko usanga ababyeyi bamara umwanya munini mu makimbirane abana bakabura ubitaho.

Ati “Usanga nta bumenyi bafite kandi bafite ibisabwa byose, abandi usanga amakimbirane ari yo aganje mu ngo zabo bigatuma abana batabona ubitaho bigaha icyuho kugwingira n’imirire mibi mu bana.”

Yashimangiye ko gukora umurimo w’Imana bitashoboka mu gihe abana wigisha badafite ubuzima bwiza, ari yo mpamvu batangiye kwigisha ababyeyi uko bategurira abana indyo yuzuye, ariko bagaca ukubiri n’amakimbirane.

Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul yavuze ko Akarere ka Rubavu kari mu twera ariko bagatungurwa n’uko igwingira rikomeje kuzahaza abana.

Ati “Turacyafite urugendo rwo guhindura imyumvire y’ababyeyi bitwaza ko bafite byinshi byo gukora nk’ubucuruzi butandukanye bakazinduka abana batarabyuka bikarangira biriwe ubusa. Tugomba kandi kurandura amakimbirane yo mu miryango kugira ngo tugere ku gipimo gishimishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko mu guhangana n’igwingira n’imirire mibi bahisemo gushyiraho gahunda yihariye ibahuza n’abafatanyabikorwa rimwe mu gihembwe.

Ati “Ni ibintu twabonyemo umusaruro ushimishije dushingiye ku mibare dufite. Twavuye ku igwingira rya 32% twariho muri 2024 ubu tugeze ku 9% ku bana bari munsi y’imyaka ibiri, kandi vuba turifuza kugera ku gipimo cyifuzwa.”

Imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015. Mu Karere ka Rubavu bari kuri 32%.

Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bafite imyaka iri munsi y’itanu, ndetse ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo yarongerewe igera kuri miliyari 357.8 Frw.

Ivomo: IGIHE

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *