Abana Miliyoni 15 bo muri Sudani ni ukuvuga abantu baruta abaturage bose b’u Rwanda baratabarizwa kubera inzara ibarembeje bikomeye.
Si inzara ibamereye nabi gusa kuko barwaye, kandi bakaba batagira aho barara habereye abana.
Intambara imaze imyaka ibiri n’umunsi umwe ica ibintu muri iki gihugu yashyize ubuzima bw’abana mu kaga gakomeye.
Iyo ntambara ishyamiranyije Abajenerali babiri ari byo Gen. Burhan Abdel Fattah al-Burhan na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo bita Hemedti.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko ubwo iyo ntambara yatangiraga Tariki 15 Mata 2023 abana bari mu kaga bari Miliyoni 7.8 ariko ubu bikubye kabiri baba Miliyoni 15.
UNICEF ivuga ko hatabeyeho guhosha iyo ntambara ngo ababyeyi basubire mu byabo, abana bo muri iki gihugu bakomeza kuzahara.
Umunyamabanga Mukuru wayo witwa Catherine Russell yagize ati: ” Imyaka ibaye ibiri urugomo n’intambara bibera muri Sudani bitumye imibereho y’abana bayo iba mibi cyane”.
Iyo midugararo kandi yatumye abaturage Miliyoni 30 bahunga. Barimo abahungiye imbere mu gihugu n’abahingiye hanze yacyo.
Ikibazo ni uko abenshi muri bo ari abana kandi umwe muri batanu afite munsi y’imyaka itanu.
Uretse inzara, abana bo muri iki gihugu bugarijwe no kubura inkingo bityo ubuzima bwabo bukarushaho kujya mu kaga k’indwara zisanzwe zibasira abana bato nk’imbasa, iseru, n’izindi.
Abana bagera kuri 90% bo muri Sudani bavuye mu ishuri. Uko intambara ikomeza kwagukira mu bindi bice byâiki gihugu ni ko birushaho gushyira mu kaga ubuzima bwâabana.
Ibibazo abana bo muri Sudani bafite muri iki gihe byabanjirije mu bice nka Darfur, Intara ya Blue Nile ndetse nâiya Kordofan yâAmajyepfo.
Mu mwaka wa 2025 uri hafi kugera mu cya kabiri cyawo, abana bo mu Ntara 18 bamaze kugera muri ako kaga.
Ako kaga karimo kujyanwa bunyago, gukoreshwa imirimo yâagahato no kwicwa. Inzara yatewe nâuko abantu badakora, iterwa nâamapfa ari henshi mu gihugu ubu igiye kuziyongeraho ibibazo bizaterwa no kugwa kwâimvura nyinshi mu Ntara zirindwi zâiki gihugu cyahoze gitegekwa na Omar al Bashir.
UNICEF ivuga ko ibyo bibazo byose byatumye abana 462,000 bajya mu kaga ko kwicwa nâinzara bitewe no kubura gukomeye kwâintungamubiri.
Kuba ahantu hacucitse kandi handuye bishyira abana mu kaga ko kurwara no kwanduzanya indwara ziterwa nâumwanda nkâimpiswi zishobora na Kolera.
UNICEF isaba amahanga kuyiha Miliyari $1 ngo ayifashe kwita ku bana bari mu bibazo muri Sudani ariko kugeza ubu yahawe Miliyoni $266.6 zonyine nabwo ziganjemo izatanzwe mu mwaka wa 2024.
Catherine Rusell uyobora UNICEF ku rwego rwâisi avuga ko ibibazo biri muri Sudani byatumye ihinduka igihugu cya mbere ku isi gifite abaturage bari mu kaga kurusha ahandi hose, agasaba ko amahanga yayibuka, akayitabara cyane cyane abana.
