Guhera Tariki 18 Werurwe 2025 ingabo za Israel zasubukuye intambara kuri Hamas nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana ku migendekere y’icyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’amahoro ya Doha muri Qatar.
Kuva icyo gihe itangazamakuru mpuzamahanga rivuga ko abantu 1,560 ari bo bamaze kugwa muri iyi ntambara kandi barimo abana n’ababyeyi babo.
Ibitangazamakuru birimo Aljazeera na BBC byemeza ko no mu bantu 21 baraye baguye mu gitero cy’indege za Israel cyagabwe ku bitaro bya Al-Ahli harimo abana bato bahavurirwaga.
Amakuru avuga ko mu bantu imbangukiragutabara zajyanaga kwa muganga mu ijoro ryakeye, barimo n’abana bari mu kigero cy’imyaka irindwi y’amavuko.
Israel, ku ruhande rwayo, ivuga ko igitero yaraye igabwe cyari kigamije kurimbura ahantu Hamas yari yaragize ibiro byayo, abarwanyi bayo bahuriragamo bagategura ibitero.
Ubuvugizi bw’ingabo z’iki gihugu buvuga ko indege z’intambara za Israel zasenye hariya hantu kubera ko amakuru afatika yavugaga ko ari ho abarwanyi ba Hamas bahurira bategura ibitero kuri Israel.
The Jerusalem Post ivuga ko ibyo Hamas ikora muri iki gihe bihabanye n’amategeko mpuzamahanga yo kurinda abasivile mu gihe cy’intambara, ikabikora binyuze mu gufata ahantu hari abantu basanzwe ikahahindura ibiro bya gisirikare mu gihe cy’intambara.
Mu mpera z’Ukwezi gushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana UNICEF, ryatangaje ko abana 322 bari bamaze kwicwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa Israel yubuye ibitero kuri Gaza naho abagera kuri 609 ari inkomere.

