Mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango habonetse uruhinja rwapfuye ruri mu ikarito, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku mugore wataye urwo ruhinja ku gasozi agacika.
Uwo mwana yabonywe n’abaturage babigeza ku buyobozi bw’Umudugudu wa Munu, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana.
Umugenzi wihitiraga wari uri kumwe n’abaturage bari baje gutashya inkwi nibo babonye uwo mwana baratabaza.
Ugenzebuhoro Mussa wo mu Mudugudu wa Munu yabwiye UMUSEKE ko iki gikorwa kigayitse cyabaye saa mbiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Ababibonye mbere babonye ikarito iriho isazi nyinshi bajya kureba basanga ni uruhinja rwahapfiriye.
Umwe muri bo ati: ”Basanze harimo uruhinja rwavutse uyu munsi ariko basanga rwarangije gupfa”.
Nyuma y’uko ayo makuru abaye kimomo abantu batangiye gukeka uwaba yihekuye ariko baramubura.
Bavuga ko bategereje ikizava mu iperereza rya RIB ryahise ritangira aho ayo makuru amenyekaniye.
Ni iperereza kandi riri gukorwa ku bufatanye n’Ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Bweramana nk’uko umuyobozi wawo witwa Eric Manzi yabibwiye itangazamakuru.
Mu biganiro byabo, abaturage bo bavuga ko uwabikoze ashobora kuba ari umukobwa wasanze kubyarira iwabo byamutera ipfunwe, ahitamo kwihekura, kandi bakemeza ko agomba kuba ari umuntu wa hafi aho.
Ndetse ngo ashobora kuba ari uwo muri ako Kagari ka Buhanda cyangwa akandi bihana imbibi.
