Ngoma: Umwangavu yishwe asambanjijwe agerekwaho ibuye rinini

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo Akagali ka Karenge Umudugudu w’Amahoro, haravugwa inkuru y’akababaro y’Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, wasanzwe aho yari yagiye kwahira ubwatsi bw’inka yapfuye, abamwishe bamugeretseho ibuye rinini bikekwa ko banabanje kumusambanya.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Rovizasi Divine yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye kuri G.S Gahurire.

Mu masaha ya saa 15h00 yo kuri uyu wa 11 Mata 2025, Umubyeyi we [Papa] yamwohereje gushaka ubwatsi bw’inka amubwira ko atebuka kugirango asigare mu rugo Se abone uko ajya ku rusengero.

Nyuma ababyeyi baramutegereje baraheba, bigeze mu ma saa 17h00 bigira inama yo kujya kumushakisha ndetse bibafata igihe kirekire bataramubona.

Mu ma saa moya z’ijoro (19h20) nibwo babonye umurambo. Basanze umwana yapfuye abamwishe bamugeretseho ibuye rinini. Bicyekwa ko mbere yo kumwica abamwishe babanje ku musambanya.

Abantu 11 bakekwaho uruhare muri urwo rupfu bafashwe bajyanwa kuri station ya Police ya Kibungo. Umuto muri bo afite imyaka 14 naho umukuru afite 39 y’amavuko. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uwo mwana.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *