Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS gitangaza ko gifite abana benshi n’urubyiruko mu bigo byacyo kigereranyije n’imyaka yatambutse, gusa kigasobanura ko atari ubwiyongere bw’ubuzererezi, ahubwo ari uko ingamba zo gukemura icyo kibazo zirimo gutanga umusasruro.
NRS iherutse gutangaza ko mu Kigo cy’igororamuco cya Gitagata hari abana 328 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko. Iyo mibare yerekena ko nibura abana 1339 bavanywe mu muhanda bagasubizwa mu mashuri muri uyu mwaka.
Abagera kuri 92% mu basubijwe mu mashuri bayagumyemo naho 8% barimo abaguma mu ishuri ariko bataha mu muhanda, hakaba n’abananirana burundu aribo bahita berekezwa mu bigo by’igororamuco.
Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred, avuga ko bafite imibare iri hejuru mu Kigo cyakira abana n’ibyakira urubyiruko muri rusange, ugereranyije no mu myaka yatambutse, cyakora atari igisobanuro cy’uko ubuzererezi bwiyongereye.
Agira ati “Si uko baba biyongera ahubwo ni imbaraga ziba zarashyizwemo mu kubafasha. Niko njyewe nabifata. Urabona ko abantu bagenda babona ko ari ikibazo, bakavuga bati ntabwo dukwiriye kuba tubona abana bari mu muhanda.”
Mufulukye yahishuye ko bumwe mu bufasha bukomeye aba bana bahabwa ari ubuvuzi kuko abenshi baba bafite uburwayi butandukanye bakuye mu buzima bubi babamo mu muhanda.
Ati “Usanga ari abana baba bafite ubuzima butari bwiza. Cyane cyane baba barakoresheje ibiyobyabwenge icyo ni kimwe mu bibazo biba bikomeye cyane. Ubona umwana afite indwara yakuye ku muhanda benshi ibyo tubafashamo harimo no kubavuza baba bafite indwara bagize kubera ubuzima bwo ku muhanda.”
Abana bagororerwa mu Bugesera nabo hari ikigo cy’ishuri bahuriramo n’abandi biga bataha mu miryango yabo kugira ngo bahure bibarinde gutekereza ko ari ibicibwa. Ni mu gihe ab’imyaka 16 na 17 bashyirwa bajya mu myuga itandukanye.
Muri rusange nibura abantu 22% bari mu bigo by’igororamuco baba barabigezemo mu myaka itandukanye, ni umubare utari muto nubwo mu bindi bihugu baba barenze 70% bagenda bagaruka. Ibigo byose by’igororamuco ubu birimo abantu ibihumbi birindwi.
Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Munyemana Gilbert, avuga ko ku rundi ruhande hari hari abana bagaragara kenshi mu muhanda bakoreshejwe n’ababyeyi.
Ati “Ku bana bari mu muhanda uyu munsi tubona ba bana baba mu muhanda bakahaba igihe kirekire navuga ko ataribo biyongera ahubwo hari abana baba bajya kwiga nimugoroba bakajya ku muhanda. Abo tubona cyane mu mujyi ni baba bana banasaba, uzarebe gatoya iyo ubonye umwana hirya gatoya haba hari n’umubyeyi. Akenshi ababyeyi baba bohereje abana gusaba.”
Ibigo by’igororamuco mu Rwanda ni Iwawa, Gitagata na Nyamagabe. Icya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Musenyi, mu Kagari ka Nyagihunika, mu mudugudu wa Gitagata nicyo gifite umwihariko wo kwakira abana.
Ijamboryumwana.rw