Ingabo z’u Rwanda zahuguwe ku gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Abasirikare n’Abapolisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu yiswe “Child Protection Focal Points Course”, ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, aho yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki ya 13 akazasozwa ku itariki 17 Gicurasi 2024.

Atangiza ayo mahugurwa, Lt Col Innocent Nkubana, Ushinzwe amasomo muri icyo kigo, yavuze ko mu bihugu bimwe hakigaragara abana bakoreshwa mu ntambara, ayo mahugurwa akaba yateguwe mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, nk’uko u Rwanda rusanzwe rwitabazwa no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

KigaliToday yanditse ko uwo muyobozi yavuze ko mu minsi itanu bagiye kumara muri ayo mahugurwa, bazaba bafite ubushobozi bwose bujyanye no kurengera umwana mu bihe bikomeye.

Ati “Bazaba nk’intumwa zirebera aho zizaba ziri hose, batanga amakuru arebana n’ihohoterwa ry’abana, banashobora gukumira mbere y’uko iryo hohoterwa riba, nizo nshingano, ni barangiza iminsi itanu hano bazaba bafite ubwo bushobozi bwo kumenya ni iki gisabwa kugira ngo bakumire, batange n’amakuru ku gihe kubabishinzwe ku buryo bashobora gukumira iryo hohoterwa ry’abana”.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bavuze ko bayitezeho byinshi bizabafasha kurinda umutekano w’abana no kurinda uburenganzira bwabo mu gihe cy’intambara.

IP Alice Mukantwari, ukora mu ishami ry’amategeko muri Polisi y’u Rwanda, agira ati “Aya mahugurwa nk’uko badusobanuriye ko agamije kwigisha abantu bashinzwe kurinda uburenganzira bw’umwana, nkatwe nka Polisi mu nshingano zacu dushinzwe kurinda abantu n’ibyabo by’umwihariko n’abana barimo”.

Ni amahugurwa ategurwa na RPA ku bufatanye n’ikigo cya Dallaire Institute for Children, ikigo cyashyiriweho Afurika gishingwa muri 2015 aho gifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, kikaba gikorana na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, hagamijwe gushyiraho umurongo mugari wo kurinda abana mu iyinjizwa mu gisirikare.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *